Survivor stories

Ubuhamya: Naguzwe Ibihumbi 20

Sinaherukaga kumva ubuhamya bukora kumutima! Muri iyi video Rasta Rurangirwa Darius (Jah Bone D), aravuga itotezwa yanyuzemo kuva akivuka nk’umututsi, Imfu nyinshi yasimbutse mbere no mugihe cy’irimburabatutsi  rya 94. Nubwo imvi zimaze kuba uruyenzi kumutwe we,  hari aho agera ikiniga kikamufata, amarira agashoka ava mu maso ye yabonye byinshi. Mu gace ko hagati, avuga birambuye ubuzima butazwi cyane we n’abandi batutsi babayemo muri Kasho bafungiwemo bashinjwa kuba ‘ibyitso’ by’inkotanyi mbere gato ya 94. Mugace ka nyuma avuga uko yatakaje intoki n’uko yaguzwe ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugirango arokoke.  Kanda hano urebe ubuhamya burambuye

Leave a comment